UMUYOBOZI W’AKARERE YATANGIJE ICYUMWERU CYAHARIWE UBUFASHA MU BY'AMATEGEKO

Mu murenge wa Kimisagara, Akagari ka Nyabugogo kuri uyu wa 17 Kamena 2025 hatangirijwe icyumweru cyahariwe ubufasha mu by'amategeko ku nsanganyamatsiko igira iti "Dufatanye kubaka Ubutabera umuturuge abigizemo uruhare" 

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis, Umuyobozi Nshingwabikorwa Wungirije Madamu Umwamahoro Genevieve, Umumararungu Marie Rose, Umushinjacyaha Mukuru ku rwego rwisumbuye rwa Nyarugenge, Abagize Inzego z'Umutekano, abayobozi ba ARDHO, abakozi b’Inzu zitanga ubufasha mu by'amategeko n’imbaga y’abaturage. 

Icyumweru cy’ubufasha mu by’amategeko ni igihe cyihariye cyo kwegera abaturage,bakegerezwa servisi z’ubutabera, bagafashwa gusobanukirwa uburenganzira bwabo no kubagira inama zishingiye ku mategeko. Ni igihe cyo kugaragaza ko ubutabera atari ubw’abafite ubushobozi gusa, ahubwo ari uburenganzira bwa buri wese, hatitawe ku rwego cyangwa ubushobozi afite.

Insanganyamatsiko y’iki cyumweru iragira iti: “Dufatanye kubaka ubutabera, umuturage abigiremo uruhare.”Iyi nsanganyamatsiko iratwibutsa ko ubutabera bunoze ari ubwo umuturage yagizemo uruhare. Buri muturage agomba kumenya uburenganzira bwe, akamenya amategeko ndetse agatinyuka kubaza no gushaka ubufasha igihe ahuye n’ikibazo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ingangare Alexis yagarutse ku bizibandwaho muri iki cyumweru:

  • Hazabaho gutanga ibiganiro mu byiciro bitandukanye by’abaturage, aho abantu bazakomeza kuganira ku bikubiye mu itegeko rigenga abantu n’umuryango ndetse n’itegeko ry’ubutaka.
  • Abaturage bazarushaho gusobanurirwa gahunda yashyizweho na Minisiteri y’Ubutabera igamije gufasha abaturage gukemura amakimbirane batagombye kwitabaza inkiko ikaba ari gahunda ituma abantu babiri cyangwa benshi bafitanye ikibazo cyangwa amakimbirane, bashobora kuyikemurira binyuze mu biganiro hakabaho kumvikana babifashijwemo n’abahuza (Abunzi,Abanyamategeko cyangwa Inzego z’ubuyobozi) , aho kujya mu nkiko
  • Abaturage bafite ibibazo by’amategeko bazafashwa guhabwa inama n’ubundi bufasha mu by’amategeko bitewe n’imiterere y’ikibazo.
  • Hazakorwa kandi ubukangurambaga kuri serivise z’irangamimerere kuko byagaragaye ko iyo abantu batazisabye mu minsi yagenwe bishobora gutuma bagana inkiko.
  • Hazabo kandi ibikorwa byo kwandikisha umwana wavutse
  • Kwandikisha urupfu mu gihe hari uwawe wapfuye
  • Gushyingirwa mu buryo bwemewe n’amategeko n’ibindi.
Back