UMUYOBOZI W’UMUJYI YASABYE ABATUYE KARAMA KWIMAKAZA ISUKU
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Bwana Dusengiyumva Samuel ari kumwe n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Wungirije, Madamu Uwamahoro Genevieve basuye Umurenge wa Kigali mu bice byegereye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Karama aho bakoze ubugenzuzi bw’ibi bikurikira:
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali n’abo bari kumwe kandi basuye abaturage bo mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Karama, banifatanya na bo mu nteko y’abaturage. Umuyobozi w’Umujyi yabasabye kwimakaza Isuku ahantu hose no kubungabunga ibikorwa remezo bahuriyeho.
Uru ruzinduko rwabereye mu Murenge wa Kigali, Akagali ka Nyabugogo, umudugudu wa Karama ejo hashize Tariki ya 2 Ukuboza 2025, rwari rugamije kureba uko amabwiriza y'imyubakire akurikizwa cyane cyane ajyanye n'isuku ahakorerwa imishinga y’uwubatsi ndetse n'umutekano winyubako n'uwabakozi. Hasuwe kandi zimwe mu nyubako ziri kubakwa hatangwa inama zitandukanye zijyanye n’ibigomba kunozwa aho byagaragaye ko bitanozwa uko bikwiye.
Hasuwe kandi umudugudu w'icyitegererezo wa Karama( Karama IDP Model Village) hibandwa ku kureba uko isuku ihagaze mu Mudugudu, imibereho y'abahatuye muri rusange no kugira inama abaturage ku buryo bunoze bwo kwimakaza isuku muri uyu mudugudu ndetse n'ibyo gukora kugira ngo abahatuye bakomeze kugira imibereho myiza.
Umuyobozi w' Umujyi wa Kigali yafashe akanya aganiriza abaturage bari bitabiriye inteko y'abaturage muri uyu mudugudu namwe muri bo bahabwa umwanya wo kubaza ibibazo bimwe bihabwa umurongo ibindi asaba abayobozi bandi bari bahari gukurikirana bagafashwa bigakemuka
Hatanzwe inama zitandukanye z’uburyo bagomba kwifata neza cyane cyane bimakaza isuku aho batuye asoza ashimira kandi anabizeza ubufasha kuri bimwe mu bibazo bagaragaje