URUBYIRUKO RUGERA KURI 540 RWASHYIKIRIJWE IBIKORESHO BY’IMYUGA
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Wungirije, Madamu Uwamahoro Genevieve ari kumwe n'Umufatanyabikorwa DUHAMIC ADRI bashyikirije urubyiruko rugera kuri 540 rwafashijwe kwiga imyuga mu Karere kacu ka Nyarugenge ibikoresho by'imyuga birimo:
Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge Wungirije Madamu Uwamahoro Genevieve yasabye abahawe ibi bikoresho ndetse n’amahugurwa gukoresha aya mahirwe bahawe bakiteza imbere bo n’imiryango yabo ndetse n’Igihugu muri rusange. Yabasabye kwirinda ingeso mbi yo kugurisha ibikoresho bahawe aho kubyifashisha mu kwiteza imbere.
Abahagarariye DUHAMIC ADRI bashimiye Akarere ka Nyarugenge ku mikorere n’imikoranire myiza bafitanye bavuga ko bazakomeza gukorana n’Akarere mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage.