URUBYIRUKO RURAKANGURIRWA GUKOMEZA GUKORERA IGIHUGU

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 24 Ukuboza mu Karere ka Nyarugenge hakozwe inteko rusange y'Urubyiruko rw'abakorerabushacye mu gukumira ibiyobyabwenge ku rwego rw'Akarere.

iyi nteko yari yitabiriwe n'umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere Bwana Ngabonziza Emmy washimiye uru rubyiruko kubikorwa bitandukanye bakorera Akarere bizamura Imibereho myiza n'iterambere ry'Akarere.

Umuyobozi Nshingwabikorwa yagarutse kubikorwa bitandukanye byagiye bikorwa n'uru rubyiruko ndetse n'ibirimo gukorwa ubu, yibukije ko  Akarere ndetse n'igihugu muri rusange  bashima uru rubyiruko kuruhare bagize mu bukangurambaga bwo kwirinda COVID 19 ndetse n'ibikorwa bitanduknaye byakozwe muri ibyo bihe bigamije gutoza abaturage kwirinda, gufasha abarwayi no gutanga ibyo kurya mu gihe cya Guma murugo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa yashimiye kandi uru rubyiruko kubikorwa barimo gukora bijyanye no kurwanya imirire mibi n'igwingira mubana ahubakwa uturima tw'igikoni  no kwigisha gutegura indyo yuzuye.

Uretse kubashimira kubyo barimo gukora Umuyobozi Nshingwabikorwa yangeye kubasaba kwiyubaha mu byo bakora byose  no kugaruka kundangangaciro zikwiye umwana w'Umunyarwanda kuko bimaz kugaragara ko hari bamwe mu rubyiruko usanga bishobora mu bikorwa bigayitse birimo, kwiyandarika, gukoresha ibiyobyabwenge n'ubusinzi bukabije, yabibukije ko Igihugu aribo gihanze amaso ku iterambere ry'ejo kwica ubuzima bwabo uyu munsi ari ukwica ejo hazaza h'Igihugu. 

Back