URUBYIRUKO RWA NYARUGENGE RWAKOZE INTEKO RUSANGE

Muri Camp Kigali uyu munsi tariki ya 09 Kamena 2024 habereye Inteko rusange y'Inama y'Igihugu y'urubyiruko. Iyi nteko ikaba yakozwe mu buryo bw'Igitaramo mva rugamba  ku nsanganyamatsiko igira iti: “Urugendo rw'urubyiruko mu kubaka igihugu mu myaka 30”

Lt. colonel Niyomugabo Augustin wari wifatanyije n’urubyiruko muri iyi nteko yagize ati: “Rubyiruko ni mugire indangagaciro zikwiye Umunyarwanda ibyo mwigishwa uyu munsi mukwiye kubishyira ku mutima kuko nimwe iki Gihugu gitezeho gukomeza gutera imbere no gukomeza kuba u Rwanda”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Bwana Ngabonziza Emmy yashimiye urubyiruko ku bikorwa bitandukanye bakoze mu mihigo yabo cyane cyane mu Mirenge 3 yaje ku isonga ariyo Muhima, Kimisagara na Mageragere

Ibyakozwe muri iyi nteko

  • Kumurika imihigo y’urubyiruko mu mwaka wa 2023-2024
  • Gutangaza ibyavuye mu isuzuma ry’imihigo ku rwego rw’Imirenge
  • Gushimira Abayoboye Inzego z’Urubyiruko mu mirenge bahize abandi mu mihigo
  • Kuganira ku mateka yo kubohora igihugu hagamijwe gukuramo indangagaciro zaherekeza urubyiruko
  • Gukangurira urubyiruko ruhagarariye abandi kuba imboni z’abo bayoboye hagamijwe iterambere
Back