URUBYIRUKO RWA NYARUGENGE RWAKOZE INTEKO RUSANGE

Mu mpera z’Icyumweru gishize, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge ari kumwe na Senateri Uwizeyimana Evode, Depite Icyitegetse Venuste, Dr Muyombo Thomas uzwi ku izina rya “Tom Close”, Abayobozi mu nzego z’Umutekano n’abandi bifatanyije n’imbaga y’Urubyiruko mu Nteko Rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko iri yabereye muri Camp Kigali

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere yasabye Urubyiruko gukomeza kwita ku bintu bikurikira:

- Gukorana umurava

- Kugira discipline 

- Kugira umuco wo guhiga no gukorera ku ntego

- Kutagira akazi basuzugura gapfa kuba kabahemba

- Gukora siporo bagahorana ubuzima bwiza n'ibindi

Senateri Uwizeyimana Evode wari Umushyitsi mukuru yabwiye urubyiruko ko ejo hazaza h’iki gihugu hari mu biganza byabo, abasaba gukora bakiteza imbere bo ubwabo n'igihugu. Yabasabye kwiyungura ubumenyi bikabaha ubushobozi bwo gukorera aho ari ho hose ku isi ariko bakibuka iwabo

Bimwe mu bikorwa byakozwe n’urubyiruko:

- Kubakira abaturage imirimo y'Igikoni

- Kubakira abatishoboye no kubasanira amazu babamo

- Gukura abana b'inzererezi mu mihanda

- Gukora isuku 

- Ubukangurambaga bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana

- Gufasha inzego zegereye abaturage gukora neza n’ibindi. 

Back