Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABAGIZE CNF BASABWE GUKOMEZA KUGIRA URUHARE MU KUBAKA UMURYANGO UTEKANYE

Abagize Inama y'Igihugu y'Abagore (CNF) mu Karere ka Nyarugenge bari kumwe n'Abayobozi b'Akarere kuri uyu wa 19 Kanama 2026 bagiranye inama yibanze ku kugaragaza ibyagezweho na CNF muri manda y’imyaka 5 ishize (2021-2026), kuganira ku bikwiriye kuzibandwaho mu myaka 5 iri imbere n'izindi ngingo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere, Bwana Ingangare Alexis yashimiye ubwitange n'umusanzu abagize CNF bagaragaje mu iterambere ry'Akarere, abasaba gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zo kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye bakomeza kugira uruhare mu mihigo ya ba Mutimawurugo

Umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ka Nyarugenge Madamu Agatesi Marie Laetitia Mugabo yavuze ko muri iyi manda y'imyaka 5 hakozwe ibikorwa byinshi birimo:

  • Kurwanya imirire mibi mu bana
  • Guteza imbere imibereho myiza
  • Kurwanya amakimbirane mu miryango hubakwa umuryango ushoboye kandi utekane n'ibindi