Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

ABATURAGE BASOBANURIWE INGAMBA ZO GUCA IBINYOBWA BITUJUJE UBUZIRANENGE

Mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri Tariki 04 Nyakanga 2026 hateranye Inteko z’Abaturage ziba kabiri mu kwezi. Muri izi nteko hatangiwe ubutumwa bunyuranye burimo kuganira ku ngamba zo guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, ingamba zo kwita ku rubyiruko, gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza, kwita ku isuku n'isukura, gukemura ibibazo by’abaturage n’ibindi

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge ari kumwe n’Umufatanyabikorwa DIRECT AID bifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kigali mu Kagari ka Nyabugogo mu rwego rwo kwegera abaturage no kubatega amatwi. 

Muri iyi nteko kandi, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge Ingangare Alexis yasabye abaturage kugira uruhare rugaragara mu kwita ku isuku n’isukura aho batuye ndetse n’aho bagenda, kugira uruhare mu guca ibinyobwa bitujuje ubuziranenge kuko bimaze kugaragara ko byangiza ubuzima bwa benshi. Yanasabye abaturage gukomeza kwitabira ubwisungane mu kwivuza n’izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ryabo.

Muri iyi nteko y’abaturage, Umuyobozi Mukuru wa Direct Aid mu Rwanda (Country Director) Magdi Khattab Ibrahim yashykirije Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere sheki y’amafaranga 11,700,000 yo gufasha imiryango y’amikoro make kubona ubwishingizi mu kwivuza.