Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

HATANGIJWE IGIHEMBWE CY’IHINGA 2027A

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 07/10/2026  mu Murenge wa Nyamirambo, Akagali ka Rugarama, kuri site ya Rugarama hatangirijwe mu rwego rw’Akarere ka Nyarugenge, igihembwe cy’ihinga cya 2027A (2027A Agricultural Season) haterwa igihingwa cy’ibigori ku butaka bufite ubuso bungana na Ha 8 mu rwego rwo gushishikariza abahinzi guhinga mu buryo bwa kijyambere kandi ku gihe mu rwego rwo kongera umusaruro w’icyo gihingwa.Iyi Site ya Rugarama ni imwe muri sites za FOBASI (Food Basket Sites) dufite mu Karere ka Nyarugenge ikaba ihingwaho by’umwihariko n’amatsinda y’abahinzi atandukanye.

Muri rusange Site za FOBASI zose hamwe zizahingwaho ni 7 ziri ku buso bwose hamwe bungana na Ha 112 zikaba ziherereye mu Mirenge ya Nyamirambo, Kanyinya, Kigali na Mageragere.

Muri Gahunda yo Guhuza ubutaka hahingwa igihingwa cyatoranijwe (Land consolidation Program) hazahingwa:

  • Ibigori: Ku butaka buhuje bungana na Ha 50
  • Ibishyimbo: Ku butaka buhuje bungana na Ha 206
  • Imboga: Ku butaka buhuje mu bishanga bungana na Ha 124
  • Umuceli: Ku butaka buhuje mu bishanga bungana na Ha 8 

Gukoresha inyongeramusaruro (ifumbire y’imborera ndetse n’ifumbire mvaruganda hamwe n’imbuto z’indobanure) cyane ko Leta yashyizemo NKUNGANIRE

Abahinzi kandi barashishikarizwa bose kwiyandikisha muri SMART NKUNGANIRE SYSTEM (SNS) kugira ngo babashe kugura inyongeramusaruro zunganiye (subsidized seeds & Fertilizers).