KANYINYA HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’URUBYIRUKO
Depite Kalisa Jean Sauveur yifatanyije n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Kanyinya kuri iyi Tariki ya 12 Kanama 2026 kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, igikorwa cyabereye ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge.
Depite Kalisa Jean Sauver yasabye urubyiruko kugira ubushishozi no gufata ibyemezo bibafasha kubaka ejo hazaza habo, birinda ibishuko n’imyitwarire ishobora kubarangaza.
Yagize ati: “Mumenye kuvuga Oya ku kintu cyabangiriza ubuzima, kuko kuvuga Oya kuri ibyo bisobanuye Yego ku buzima bwiza no kuri ejo hazaza habo heza.”
Yabibukije ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu kandi ko amahitamo rukora uyu munsi agira uruhare rukomeye mu kugena ubuzima n’iterambere by’ejo. Yasabye urubyiruko gukoresha imbaraga n’ubushobozi rufite mu bikorwa bibateza imbere, aho kwishora mu bikorwa bibangamira ubuzima n’imibereho yabo.
Mu bindi urubyiruko rwasabwe harimo kwirinda ibiyobyabwenge, ubusinzi ndetse n’ubusambanyi, ashimangira ko kwirinda ibyo bikorwa ari ingenzi mu kurinda ubuzima no gukomeza kugira ejo hazaza heza.
Kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko mu Murenge wa Kanyinya kwabaye umwanya wo gukangurira urubyiruko gufata iya mbere mu kubaka ubuzima n’iterambere byarwo.
Umunsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 12 Kanama, ukaba umwanya wo kugaragaza uruhare rw’urubyiruko mu iterambere no kurushishikariza kugira uruhare mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete.