MAGERAGERE: HIZIHIRIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W’UMUGORE WO MU CYARO
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore wo mu Cyaro, wabaye ku wa 15 Ukwakira 2026, mu Murenge wa Mageragere, abagore bahawe imbabura za kizungu zigamije kubafasha mu guteka habungabungwa ibidukikije.
Ibi birori byitabiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, intumwa za rubanda (Abadepite), inzego z’umutekano n’abagize Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), byabaye umwanya wo kugaragaza ibikorwa by’iterambere abagore bamaze kugeraho, gufasha abafite amikoro make no gushimira abagore b’indashyikirwa.
Muri Ibi birori byizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti: “Uruhare rw’Umugore wo mu Cyaro mu Nzego Zifata Ibyemezo, Umusingi w’Impinduka Zirambye.”, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis, yabibukije agaciro bafite, anabasaba kuzirikana uruhare rwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu gushyigikira iterambere ry’umugore.Yabibukije ko ari abantu b’agaciro, bakwiye kumenya uruhare rwabo mu iterambere ry’imiryango yabo n’iry’igihugu muri rusange.
Yashimangiye kandi ko bakwiye kuzirikana uruhare rwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, mu gushyigikira umugore no guteza imbere uburenganzira bwe, bakarushaho gukoresha amahirwe bafite mu kwiteza imbere no kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo.
Muri ibi birori, abagore bo mu Murenge wa Mageragere bamuritse bimwe mu bikorwa bamaze kugeraho, bigaragaza uruhare bagira mu kwiteza imbere no guteza imbere imiryango yabo.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iributsa ko umugore wo mu cyaro adakwiye kugarukira gusa ku nshingano zo mu rugo, ahubwo ko akwiye kugira uruhare mu nzego zifata ibyemezo no mu igenamigambi ry’ibikorwa bigamije iterambere.
Kugira ijambo mu buyobozi bituma abagore bagaragaza ibitekerezo byabo, ibibazo bahura na byo n’ibisubizo babona byafasha mu kunoza imibereho y’imiryango yabo n’iy’abaturage muri rusange.Ni muri urwo rwego gushyigikira abagore binyuze mu kubongerera ubushobozi, kubafasha mu bikorwa by’iterambere no kubaha amahirwe yo kwitabira inzego zifata ibyemezo bifatwa nk’intambwe ifasha kubaka umuryango uharanira amahirwe angana n’iterambere rirambye.