NYARUGENGE UMWAKA W’AMASHURI 2026–2027 WATANGIYE NEZA
Mu itangira ry’amashuri ryabaye Tariki ya 7 Nzeri 2026 mu Karere ka Nyarugenge, abanyeshuri bagaragaje ubwitabire bushimishije ku munsi wa mbere w’itangira ry’amasomo.
Abayobozi n’abarezi bari bariteguye kwakira abanyeshuri hakiri kare ndetse hirya no hino wasangaga ababyeyi baherekeje abana babo ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri.
Abayobozi b’ib’ibigo by’amashuri bavuze ko ku munsi wa mbere w’itangira ry’amashuri ubwitabire bw’abanyeshuri bwari bushimishije, kuko hari n’aho bwageraga kuri 97%.
Rudakubana Ludoviko yari azanye Umwana kuri GS Kimisagara yagize ati: “Nashimye ko abarimu bose bari bari ku kigo bakira abana ukabona neza ko biteguye gutangira akazi kabo”
Mu bigo by’amashuri byigenga naho bari babukereye. Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri Saint Nicolas, Adrien Mushimiyimana we yavuze ko abarimu bose nta n’umwe uburaho bitabiriye akazi kabo ndetse amasomo yahise atangira. Yagize ati: “Ibi byose kugira ngo bigende neza, turashimira Leta cyane n’Urwego rushinzwe uburezi kuko baduteguye mbere, bituma natwe twitegura. Ni nawo musaruro wavuyemo, kuko twatangije amasomo ku gihe.”
Akarere ka Nyarugenge gafite ibigo by’amashuri 122 birimo ibigo by’amashuri ya Leta 30, amashuri afatanya na Leta ku bw’amasezerano ni 15 naho ayigenga akaba 77. Ayo mashuri kandi ari mu byiciro bikurikira:
- Amashuri y’incuke
- Ibigo by’amashuri abanza
- Amashuri yisumbuye
- Imyuga n’ubumenyi ngiro