UKWEZI KWAHARIWE UBUMWE N’UBUDAHERANWA
Ukwakira ni ukwezi ngarukamwaka kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, akaba ari umwanya Abanyarwanda bose bahamagarirwa kwisuzuma, bakaganira ku ntambwe imaze guterwa mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, inzitizi zikigaragara n’ingamba zo kuzikemura.
Nk’uko byatanzweho umurongo na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) muri uku kwezi hateguwe ibikorwa bitandukanye bigamije kurushaho gusigasira ibyagezweho byubakiye ku mahitamo arimo no kunga ubumwe.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Ubumwe n’Ubudaheranwa: Amahitamo Yacu”, ikaba yibutsa Abanyarwanda ko ibyo bageraho byose byubakiye kuri ubwo bumwe.
MINUBUMWE ivuga ko muri uku kwezi hari ibikorwa by’ingenzi byateganyijwe hirya no hino mu Turere, aho abayobozi bazatanga ibiganiro ku bumwe n’ubudaheranwa bihabwe ibyiciro byihariye mu bigo by’amashuri nk’urubyiruko, mu bigo byigororamuco, amakoperative n’ibindi biganiro kuri gahunda ya Ndi Umunyarwanda.
Mu karere kacu ka Nyarugenge ukwezi kwahariwe kuzirikana Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kwatangirijwe mu Murenge wa Mageragere Tariki ya 01 Ukwakira 2026. Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyarugenge, Ingangare Alexis yibukije ko tariki ya 1 Ukwakira ari Umunsi wo gukunda Igihugu, asaba buri wese gukomeza kugira imyumvire ishyira imbere indangagaciro nyarwannda, kwimakaza ubumwe n'ubudaheranwa bw’Abanyarwanda no kwirinda icyabuhungabanya.