UMUNSI MPUZAMAHANGA WAHARIWE MWARIMU
Ejo hashize Tariki 05 Ukwakira 2026, Umuyobozi w'Imirimo Rusange mu karere ka Nyarugenge, Murebwayire Betty yifatanyije n'abarimu mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wa Mwarimu. Muri iki gikorwa cyabereye muri Collège Saint André mu Murenge wa Nyamirambo, Abarimu bashimiwe ubumenyi n'uburere bwiza batanga, ubwitange mu kazi n'ibindi. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti: “Gushyigikira Abarimu, kurengera umwuga w’uburezi, kuwuteza imbere no gutegura ahazaza hacu.”
Mu Karere ka Nyarugenge uyu munsi wafashwe nk’umwanya ukomeye wo kongera kuzirikana, gushimira, no gushimangira uruhare rwa mwarimu mu iterambere ry’Igihugu.
Murebwayire Betty yagize ati: “Nta terambere rishobora kugerwaho nta burezi bufite ireme. Kandi nta burezi bufite ireme bushobora kubaho nta mwarimu ushoboye, ukunda akazi ke, kandi urangwa n’imyitwarire mbonezamurimo. Umwuga w’uburezi ni ryo shingiro ry’indi myuga yose; nta muganga, nta n’umuyobozi utaranyuze imbere ya mwarimu. Turabashimira cyane, barimu bacu, ku bwitange, ukwihangana, n’urukundo mukorana uyu murimo buri munsi murema amashami n’impano z’abanyeshuri bacu”
Muri iki gikorwa, abarimu 5 bagejeje igihe cyo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru bahawe certificates zabo ndetse bashimirwa umurava n’ubwitange bwabaranze mu kazi kabo.Mu Karere ka Nyarugenge hakorera abarimu bagera ku 3213 bakora ubwarimu nk’akazi kabo gahoraho barimo abahembwa na Leta 2090 n’abakora mu mashuri yigenga bagera ku 1123.