Skip to main content Skip to page footer
A Rwanda Government Website

Ibikorwaremezo

Serivisi fatizo zitangwa mu karere mu ishami ry'Ibikorwaremezo

1. Kunganira abaturage muri  gahunda zo kuvugurura ahatuwe mu buryo butemewe mu karere;

2. Gukurikirana gukemurwa kw’ibibazo bijyanye n’ubutaka n’imitungo mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zo kuvugurura ahatuye abaturage mu buryo butemewe;

3. Kunganira, gukurikirana n’Ubujyanama mu bikorwa by’abaturage mu kwiyubakira ibikorwa remezo(Imihanda,Ruhurura,…);

4. serivisi zijyanye na Parikingi ndetse no kujya inama ku bijyanye naho guparika imodoka mu mitunganyirize y’umujyi;

5. Gutanga ibitekerezo ku mishinga mishya no kuvugurura ibikorwa remezo by’aho imodoka ziparikwa

6. Gukorana na Polisi n’abandi bafatanyabikorwa ku bibazo bya parikingi n’imicungire yazo;

7. Gukurikira ishyirwamubikorwa rya gahunda yo gucunga amazi y’imvura mu Mujyi;

8. Gukurikirana ibibazo ku bikorwaremezo byangijwe n’imvura;

9. Gukemura amakimbirane yaturutse ku byangijwe n’imvura;

10. Kugenzura imihanda n’ibiraro bisanzwe byubatse no kuyobora imirimo yose yo kubaka no kubisana ;

11. Ubujyanama n’ubuvugizi mu kubaka no gusana imihanda n’ibiraro;

12. Gukorana n’inzego cyangwa ibigo byahawe amasezerano n’Umujyi wa Kigali mu igenamigambi no mu ishyirwa mu bikorwa ry’imirimo yo kubaka no gusana imihanda n’ibiraro;

13. Gutanga Uburenganzira bwo kubona inzira zihuza imihanda  n’inyubako (access)

14. Gukurikira ibijyanye n’Imikoreshereze y’Ingufu z’amashanyarazi n’Izindi ngufu .

15. Gukurikirana ikwirakwizwa n’Imikoreshereze y’Amazi meza.