Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ubugenzuzi

Serivisi fatizo zitangwa mu karere mu ishami ry'ubugenzuzi

1) Kugunzura inyubako zubakwa ko zubahiriza igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali ndetse nandi mategeko n’amabwiriza agenga imyubakire mu Rwanda;

2) Gukora ubugenzuzi bwa fondasiyo(foundation inspection)  kunyubako zigeretse n’izindi zakira abantu benshi mbere y’uko zimenerwa beton ya fondasiyo no gusubiza ubusabe bw’abasabye muri system kubaka;

3) Gukora isesengura kumpushya ziba zatanzwe zijyanye no kubaka,kuvugurura no gusana ko zubahirije amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire mu Rwanda no gutanga ubujyanama bukenewe;

4) Kugenzura inyubako zihuza abantu benshi ko zifite ibyangombwa byo gukoresha inyubako (occupation permit) ndetse no kureba ko zubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire mu Rwanda harimo n’ibijyanye n’ibikoresho by’ubwirinzi hagamijwe kubungabunga umutekano w’inyubako n’uwabazigana;

5) Kugenzura ahantu hahurira abantu benshi hagamijwe kureba ko hubahirizwa amabwiriza y’isuku yashyizweho n’inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali ndetse nandi mategeko/amabwiriza ajyanye n’isuku,isukura no kurengera ibidukikije;

6) Kugenzura ibikorwa byose bitemewe biri mugishanga hagamijwe ko bikurwamo byose mu rwego rwo kurengera ibidukikije;

7) Kugenzura ibikorwa by’ubucukuzi bwa kariyeri na mine ndetse n’ibindi bikorwa bishobora kwangiza ibidukikije hagamijwe kureba ko hubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga ibidukikije;

8) Kugenzura isuku mu mihanda no munkengero zayo,muri quartier,mubibanza bitubatse,za ruhurura n’ahandi no gutanga ubujyanama bukenewe kugira ngo isuku inozwe uko bikwiye;

9) Kugenzura imihanda n’ibindi bikorwaremezo(roads and utilities) hagamijwe kureba ko byubahiriza amategeko n’amabwiriza  abigenga no kureba ibitanoze kugira ngo hatangwe ubujyanama kubo bireba kugira ngo bikemurwe;

10) Kugenzura ibindi bikorwa byaba bihari hagamijwe kureba iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza abigenga.